in

Ntabwo banguze narijyanye ! Umufana ukomeye wa Rayon Sport ‘Sarpong’ yavuze impamvu ikomeye yamuteye gusezeye ku gufana Rayon Sport akajya gufana Mucyeba

Ku munsi wejo nibwo inkuru yuko umufana ukomeye wafanaga Rayon Sport uzwi nka Sarpong w’i Nyamirambo, yavuye mu bafana b’ikipe ya Rayon Sport akobeneza inzira yo gufana Apr Fc.

Benshi bakomeje bavuga ko uyu mufana yaguzwe kugirango afane Apr Fc, gusa mu kiganiro uyu mufana yagiranye n’abanyamakuru yavuze ko ibintu byo ku mugura bitabayeho.

Yavuze ko yagiye mu ikipe ya Apr Fc yijyanye kandi ko inyungu y’umufana ari ibyishimo.

Yagize ati ” Muri Rayon ntanyungu nakuragamo kuko inyungu y’umufana ni ibyishimo, kumara imyaka 5 udatwara igikombe birumvikana ko nta byishimo waba uha umufana. Ngewe nahisemo kuva muri Rayon Sport kuko ntabyishimo bamaga, nagiye aho bazajya bampa ibyishimo”.

Akomeza agira ati “Apr Fc ni ikipe ifite abayobozi beza bazi gushakira ibyishimo abafana bayo bityo rero nange nshaka ibyishimo”.

Uyu Sarpong ahakana ko ataguzwe kugirango afane Apr Fc ahubwo ko yagiye ku bushake bwe kuko ashaka ibyishimo.

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore ibintu 9 bituma abagabo baca inyuma abagore babo

Diane wabyaranye na Bruce Melody ashaka kujya kurega Bruce Melody ngo yamwimye indezo kandi nawe ubwe atazi uko umwana abayeho n’aho aba