in

Dore ibintu 9 bituma abagabo baca inyuma abagore babo

Kenshi cyane uzumva abantu bavuga ngo nta mugabo ugira umugore umwe, si uko koko nta mugabo ugira umugore umwe, ahubwo ni uko abagabo benshi bakunze guca inyuma abagore babo. Si bose gusa ni benshi.

Dore rero zimwe mu mpamvu zishobora gutuma abagabo baca inyuma abagore babo.

1. Kwimwa umwanya: hari ubwo usanga bamwe mu bagore bima umwanya abagabo babo bigatuma batagira ibyishimo mu rugo rwabo bityo bakajya kubishakira ahandi.

2. Irari: Nanone bamwe mu bagabo bagira irari ribagora kuryihanganira, bityo yabona umukobwa mwiza bitewe nuko ateye bikaba byatuma irari rye rizamuka akamwifuza.

3. Kwihorera : Akenshi iyo umugabo amenye ko umugore we amuca inyuma, nawe atangira kugira ibitekerezo byo kwihorera, ndetse akenshi akabikorana n’inshuti z’umugore we.

4. Uburakari:  Hari ubwo umugabo ashobora kuva iwe arakaranyije n’umugore we bikaba byatuma yumva yifuza aho ajya kumarira uburakari bwe, akenshi ibi biba iyo adakunda inzoga cyane.

5. Kutitabwaho : Hari ubwo usanga umugabo atitaweho mu rugo, yajya ataha avuye mu kazi ukagirango aribana. Ibyo nabyo byatuma umugabo ajya gushaka abandi.

6. Kutanyurwa mu buriri : Akenshi iyo igikorwa cy’abashakanye kitagenda neza bikurizamo gucana inyuma kw’abashakanye.

7. Inshuti z’ahafi z’abagore : Hari ubwo usanga umugabo afite inshuti nyinshi zimuba hafi ariko ziganjemo abagore. Ibyo nabyo bishobora kuzamura irari agirira abo bagore.

8. Ubwiza bw’abo bakorana : Hari ubwo umugabo akunze kuba afite abakozi beza, urugero nka sekereteri we bityo akajya amugirira irari bitewe n’ubwiza cyangwa uko ateye.

9. Amafaranga menshi : Abagabo benshi bafite amafaranga bahora bumva ko ntawabanga ndetse ko uwo bakwifuza wese bamubona, bityo rimwe na rimwe bakajya bashaka no kwemezanya, bigatuma bishora mu buraya.

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amakuru mashya kandi meza kuri Prince Kid na Miss Elsa

Ntabwo banguze narijyanye ! Umufana ukomeye wa Rayon Sport ‘Sarpong’ yavuze impamvu ikomeye yamuteye gusezeye ku gufana Rayon Sport akajya gufana Mucyeba