in

Niba uri mu mubare w’abakoresha Gmail dore amakuru ugomba kumenya mbere y’uko Gmail yawe isibwa burundu n’ibiyiriho byose

Niba uri mu mubare w’abakoresha Gmail dore amakuru ugomba kumenya mbere y’uko Gmail yawe isibwa burundu n’ibiyiriho byose

Google yatangaje mu Ukuboza uyu mwaka izatangira gusiba konti zafunguwe ariko zikaba zimaze imyaka ibiri zidakoreshwa mu kwirinda ko abajura mu ikoranabuhanga [hackers] bazikoresha bakohereza email zigamije kwiba abantu cyangwa ubutumwa bubi.

Google izabanza kohereza ubutumwa bwinshi buburira ba nyiri izo konti za Gmail mbere yuko bikorwa. Konti zizasibwa mbere ni izafunguwe ariko ntizongere gukoreshwa ukundi mu gihe kingana n’imyaka 2.

Hashize hafi imyaka itatu Google itangaje ko ishobora gusiba inyandiko cyangwa amafoto bibitse kuri konti za Gmail cyangwa Google Photos zimaze imyaka ibiri zidakoreshwa.

Abafite konti zizasibwa bazohererezwa ubutumwa bwinshi kuri email bubamenyesha ko bigiye gukorwa. Ni igikorwa kizakorwa gake gake kandi mu bwitonzi kandi kireba konti z’abantu ku giti cyabo, ni ukuvuga ko konti z’ibigo, amashuri cyangwa imiryango bitarebwa n’iyi gahunda.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amakuru mashya kuri wa mupolisi watoraguwe ku muhanda yapfuye

Bagiye kongera kumwenyura: Ikipe ya Manchester United igiye kugura rutahizamu Kylian Mbappe