in

Bagiye kongera kumwenyura: Ikipe ya Manchester United igiye kugura rutahizamu Kylian Mbappe

Ikipe ya Manchester United iri kurwanira kuza mu myanya ine ya mbere muri Shampiyona y’igihugu cy’Ubwongereza Premier League hari amakuru meza ku bakunzi b’iyi kipe.

Umuherwe ukomeye cyane ku Isi Sheikh Jassim wo mu gihugu cya Qatar afite gahunda yo kuzana abakinnyi babiri bakomeye cyane barangajwe imbere na rutahizamu w’ikipe ya Paris Saint Germain akaba na kapiteni w’ikipe y’igihugu y’Ubufaransa mu gihe uyu muherwe yaba amaze kugura iyi kipe mu mpeshyi ya 2023.

Uyu muherwe ukomoka mu gihugu cya Qatar yifitiye icyizere cyo guhigika Umwongereza witwa Sir Jim Raticliffe bahanganiye ku isoko ryo kugura iyi kipe ya Manchester United maze agahita azana abakinnyi babiri bakomeye barimo rutahizamu wifuzwa n’amakipe hafi ya yose ku Isi Kylian Mbappe.

 

Written by Aphrodis Nizeyimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787782000

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Niba uri mu mubare w’abakoresha Gmail dore amakuru ugomba kumenya mbere y’uko Gmail yawe isibwa burundu n’ibiyiriho byose

‘Iyo Mana ni nziza pe! Yasize imwinwa iyaga, Bahavu Jeanette yazamuye ijwi rirenga aririmbira Imana nyuma yo kubona imodoka ye