in

Amakuru mashya kuri wa mupolisi watoraguwe ku muhanda yapfuye

Amakuru mashya kuri wa mupolisi watoraguwe ku muhanda yapfuye.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umupolisi uherutse gusangwa mu muhanda yapfuye.

Uyu murambo wasanzwe mu kagari ka Karenge mu murenge wa Rwimbogo mu karere ka Rusizi mu gitondo cyo ku wa 12 Gicurasi 2023.

Nyuma y’iminsi itatu ibyo bibaye, RIB yataye muri batatu bakekwaho uruhare mu rupfu rwe nkuko umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry yabitangaje.

Yavuze ko uyu “mupolisi wakoreraga kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rusizi yishwe kubera urugomo rushingiye ku businzi.”

Kugeza ubu amakuru amaze kumenyekana ni uko mu bashinjwa kwica uyu mupolisi harimo umwarimu wo kuri Ecole Secondaire Gishoma, Iradukunda Pacifique.

Umuvugizi wa RIB yaboneyeho kongera kwibutsa buri wese ko kuvutsa umuntu ubuzima ari icyaha cy’ubugome kandi gihanwa n’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ko uzabikora wese azashyikirizwa ubutabera.

Kuri ubu abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera, mu gihe dosiye yabo irimo gukorwa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Chriss Eazy uri mu Burundi yaba yaragiye gutekera yo iyihe ndyo?

Niba uri mu mubare w’abakoresha Gmail dore amakuru ugomba kumenya mbere y’uko Gmail yawe isibwa burundu n’ibiyiriho byose