in

Niba ukoresha amasafuriya, ibiyiko n’ibindi bikoresho bikoze muri aluminium, dore ingaruka mbi ku buzima bwawe zigutegereje

Mu gihe uri koza icyombo bikozwe muri aluminium ukoresheje ikiyiko cyicyuma cyangwa ikindi kintu gikuba nka ‘situruwaya’ ishishura uduce duto tw’icyuma. Utwo twuma twinjira mu biryo bitetse maze wabirya nawe ukabyinjiza mu mubiri binyuze mu biryo.

Guteka ibiryo bifite acide ukoresheje ibikoresho bikozwe muri aluminium bigira ingaruka mbi ku buzima 

Mu gihe uri guteka aya mafunguro, iyo acide ituma ibyo bikoresho bishonga hakavaho uduce duto tw’icyuma bya aluminum bityo ukabirya mu biryo. Urugero rw’aya mafunguro ni nka tungurusumu, inyanya nibindi bintu bya acide iyo bitetse muri ibyo bikoresho bishongesha ibyo byuma maze ukabirya mu biryo.

Aluminium iyo igize mu mubiri ihinduka uburozi buhoro

Ubushobozi bw’umubiri w’umuntu bwo gusohora ibyuma nkibi ni buke. Iyo bigeze mu mubiri byikusanyiriza buhoro buhoro mu tunyangingo tw’imitsi, impyiko, umwijima, amagufwa n’ibindi. Nanone kandi igira ingaruka mbi cyane ku tunyango tugize ubwonko.

Indwara zituruka ku biryo bitetse mu bikoresho bya aluminium

. Indwara zamagufa(nka osteoporose)

. Indwara z’amaso,

. Kugabanya imikorere y’impyiko

. Impiswi

. Igifu

. Kubabara mu nda

. kwandura amara (Colitis)

. Gutakaza kwibuka.

. Gutakaza imikorere yimitsi.

. Kubabara umutwe

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abasore yigisha ntanumwe usiba ishuri! Menya byinshi kuri mwarimu Menziwa ukurura abatari bake kubera imyambarire n’ubwiza bwe bihebuje – AMAFOTO

Dj Dizzo wahawe iminsi 90 yo kubaho akayirenza, yavuze uko byagenze ndetse anashimira Imana ndetse n’abantu barimo Shaddy Boo