in

Dj Dizzo wahawe iminsi 90 yo kubaho akayirenza, yavuze uko byagenze ndetse anashimira Imana ndetse n’abantu barimo Shaddy Boo

Dj Dizzo wahawe iminsi 90 yo kubaho kubera Kanseri, yashimiye Imana ndetse n’abantu bayo barimo YAGO na Shaddboo

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram aho yiyita ‘Dj Dizzo On the Mix’ yagarutse kubuzima bubi yabayemo ashimira abakomeje kumufasha.

Mu butumwa bwuzuyemo urugendo rwe rw’uburwayi, Dj Dizzo avuga ko Imana yahabaye ubwo yari amaze guhabwa iminsi 90 yo kubaho gusa.

Yagize ati:” Kuri uyu munsi nari nabwiwe ko nsigaranye iminsi 90 gusa yo kubaho. Natekereje ko iminsi yanjye igeze ku iherezo simbabeshya pe.

Ubwo nagarukaga mu Rwanda , nagarukanye urukundo rwanyu bamwe ntibabyumva ariko nabashije kubitsinda.

Kugeza magingo aya ndifuza gushimira abantu bose bamfashije kandi bakomeje kumfasha mu burwayi bwanjye kugeza magingo aya.

“Yago, Dady Maximo, Dj Princess, Christel, Shaddboo, muri amahirwe yanjye ndetse n’abandi ntavuze nishimira ko nabamenye.Icyo ntekereza k’ubuzima bwanjye uyu munsi, ni uko Imana imfite kandi nkaba nzakomeza kubaho Kandi sinterwe ubwoba no gupfa”.

Uyu musore yasoje agira ati:” Hari abantu bambona, bakavuga bati Yesu ashimwe kuko ukiriho nanjye nkabwira ati, ni ukubera Imana”

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Niba ukoresha amasafuriya, ibiyiko n’ibindi bikoresho bikoze muri aluminium, dore ingaruka mbi ku buzima bwawe zigutegereje

Burya disi abantu bafite umutima mwiza baracyabaho: Umubyeyi warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yahawe urugingo yongera kugira icyizere cyo kubaho