in

Ni Mbappé uri bukore amateka nk’aya Pele cyangwa ni Messi uribwandikishe izina rye ku nkuta z’abasongongeye ku gikombe cy’isi? Amateka aravuga iki mbere yuyu mukino?

Kylian Mbappé araba ahanganye na Messi

Kuri icyi cyumweru haraba umukino wa nyuma w’igikombe cy’isi uyu mwaka uza guhuza Argentina n’Ubufaransa.

Benshi baramyako umukino wubakiye kuri aba bagabo

Igikombe cy’isi cyari cyatangiye ku itariki 20 Ugushyingo kigeze ku musozo aho uyu munsi hakinwa umukino wa nyuma mu mikino 64 yaritegerejwe n’abenshi ndetse hari bunamenyekanye ikipe itwaye igikombe cy’isi cya 2022 hagati ya Argentina n’Ubufaransa.
Ubufaransa buracakirana na Argentina ku mukino wa nyuma, muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku rugendo rwa buri kipe kugeza yusanze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi.
Urugendo rwa Argentina kugeza ku mukino wa nyuma:
Messi na Alvarez nibo bahetse Argentina kugeza ubu

_ Ikipe y’igihugu ya Argentina yarangiye urugendo rwayo rw’igikombe cy’isi iri mu itsinda C maze umukino wayo wa mbere ikubitwa Ibitego bibiri kuri kimwe na Arabia Saudite, umukino wa kabiri wo mu itsinda Argentina yatsinze Mexico Ibitego bibiri ku busa, Argentina yashoje urugendo rw’imikino yo mu itsinda ihonda Pologne Ibitego bibiri ku busa.
_ Argentina yaje kwerekeza muri 1/8 izamutse mu itsinda C ari iya mbere maze mu mukino wa 1/8 icakirana ma Australia iyinyabika Ibitego bibiri kuri kimwe.
_ Muri 1/ 4 Argentina yabonye ihikura hamana kuko yakomeje kuri Penaliti nyuma yo kunganaya n’Ubuhorandi Ibitego bibiri kuri bibiri.
_ Argentina muri 1/2 yahannye bikomeye Croatia ubwo yayikubitaga Ibitego bitatu ku busa iba igeze ku mukino wa nyuma.
Urugendo rw’Ubufaransa kugeza rugeze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi uyu mwaka:
Mbappé utegerejweho kwandika amateka yo gutwara Ibikombe bibiri by’isi

Ubufaransa bwari mu itsinda D, Ubufaransa bwatangiye bukina na Australia, Ubufaransa butsinda ibitego bine kuri kimwe nyuma bwaje gukurikizaho Denmark buyitsinda ibitego bibiri kuri kimwe. Mu mikino y’amatsinda Ubufaransa bwayishoje butsindwa na Tunisia igitego kimwe ku busa.
_ Muri 1/8 Ubufaransa bwakuyemk Pologne nyuma yo kiyitsinda ibitego bibiri kuri kimwe.
_ Muri 1/4 Ubufaransa bwasezereye Ubwongereza nyuma yo gutsinda ibitego bibiri kuri kimwe.
_ Mu mukino wa 1/2 Ubufaransa bwatsinze Morocco ibitego bibiri ku busa buhita bunibonera itije y’ umukino wa nyuma ku nshuro ya kabiri bwikurikiranya.
Mu mateka Ubufaransa na Argentina bimaze guhura inshuro 3 harimo iheruka mu gikombe cy’isi cya 2018 Ubufaransa bugatsinda Argentina Ibitego bine kuri bitatu ndetse n’imikino ibiri bakinanye ya gicuti harimo uwo muri 2007 Argentina igatsinda igitego kimwe ku busa n’undi mukino wo muri 2009 Ubufaransa bugatsindwa na Argentina Ibitego bibiri ku busa.
Abakinnyi bashobora kuzakubanzamo ku mpande zombi:
Argentina: Martinez, Molina , Romero, Otamendi, Acuña, Fernandez, Paredes, Macalister, De Paul, Julian Alvarez na Lionel Messi.
Didier Deschamps utoza Ubufaransa n’ubwo atirohewe n’uburwayi bwabakinnyi be ashobora kuza kwifashisha abakinnyi nka Lloris, Upamecano, Varane , Koundé, Hernandez,Fofana. Tchouaméni, Mbapee Griezman, Dembele na Giroud.
Igikombe gihatanirwa

Uyu mukino urabera kuri Lusail Stadium utangira ku isaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba ku isaha ya Kigali ukaza gusifurwa na Szymon Marciniak umusifuzi ukomoka muri Pologne.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ngibi ibihugu bitajya bisaba umusoro uwari wo wose ku isi

Haringingo Francis utoza Rayon Sports yagize icyo avuga ku myambarire ye yavugishije abatari bacye