in

Ngibi ibihugu bitajya bisaba umusoro uwari wo wose ku isi

Ese wari uziko hari ibihugu bitjya byaka abaturage babyo ikintu na kimwe cyerekeye imisoro?Kuri iyi nshuro tugiye kurebera hamwe bimwe mu bihugu ,wenda uzanyarukireyo niba wifuza kubaho udasora.

Bahrain: ni igihugu kibarizwa mu Abarabu iki gihugu kitajya kuvugwa cyane kiri mu bifite ifaranga ritubutse ku buryo kidakeneye  namba ibiturutse mu banyagihugu bacyo,ibi bishatse kuvuga ko nta muturage utanga umusoro uwari wo wose.

Bahamas:Ibi birwa bya Bahamas bibarizwa mu nyanja y’Atlantika.Ni ahantu hamenyekanye cyane bitewe n’uko ari hamwe mu hantu ku isi abantu bajya iyo bashaka kuruhuka no kurya ubuzima.Kuvukira muri iki gihugu ni uburyohe kuko umuturage wabo abaho atazi ikitwa umusoro cyose.

Brunei:Iki gihugu gisanzwe  kitavugwa na benshi dore ko n’abakize ari mbarwa gikize cyane ku bikomoka kuri petroli.Umwami w’iki gihugu witwa Hassanal Bolkiah azwi cyane ko ariwe muntu kuri ubu utunze imodoka nyinshi ku isi.Leta ya Brrunei irakize bihagije ku buryo itabona igihe cyo kwiruka ku baturage ngo batange imisoro.

Kuwait: iki gihugu kirakize nacyo kuko gicukura petroli iri muzujuje ubuziranenge ku isi,Kuwait ni kimwe mu bihugu ukoreramo amafaranga akayarya ntakibazo utiteze gusoreshwa.

Qatar: kimwe nibindi bihugu by’Abarabu Qatar nayo irakize cyane kuri petroli ihagije ,iki gihugu kigiye no kwakira igikombe cy’isi kibikesha ifaranga cyatanzemo ruswa kugirango kibyemererwe.Gusa kuba muri iki gihugu ukorera amafaranga udafite impungenge z’umusoro.

Somalia:Nubwo Somalia yazahajwe n’intambara ariko nta tegeko ribayo risaba abantu gutanga umusoro

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukobwa w’ikizungerezi wari wambaye akenda k’imbere gusa yazungurije ikibuno abapolisi bashaka kumufunga abantu barumirwa

Ni Mbappé uri bukore amateka nk’aya Pele cyangwa ni Messi uribwandikishe izina rye ku nkuta z’abasongongeye ku gikombe cy’isi? Amateka aravuga iki mbere yuyu mukino?