in

Haringingo Francis utoza Rayon Sports yagize icyo avuga ku myambarire ye yavugishije abatari bacye

Imyambire y’umutoza wa Rayon Sports Haringingo Francis yavugishije abatari bacye ku mukino wa Shampiyona ku munsi wa 14 ubwo APR FC yatsindaga Rayon Sports igitego 1-0 cya Yannick Bizigamira.

Iyi myambarire ye, icyavugishije abantu benshi ni iyi ipantalo yari yambaye imwegereye ariko ikagaragaza igice kinini cy’amaguru kubera ko itageraga ku nkweto.

Ubwo yagarukaga ku myambarire ye irangaza benshi, Haringingo Francis yagize ati “Aha mba ndi mu biro byanjye, ni yo mpamvu ngomba kuza nambaye neza, uru ni urubanza mu zindi, nibaza ko ndagerageza akazi kanjye namwe murabibona, niko katubeshejeho, niko dukora ni na byiza ku ikipe, kujya guhagararira ikipe ya we wambaye neza.”

Agaruka kuri iyi pantalo yarangaje benshi, yagize ati “Biterwa n’igihe, impinduka zirahari, ni imyambarire iharawe abantu baba barafashe.”

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ni Mbappé uri bukore amateka nk’aya Pele cyangwa ni Messi uribwandikishe izina rye ku nkuta z’abasongongeye ku gikombe cy’isi? Amateka aravuga iki mbere yuyu mukino?

Igikombe cy’isi:Igikuba cyacitse mu mitima y’abafana ba Argentina nyuma y’uko Drake uvugwaho gutera umwaku atangaje ko azakuba afana Argentina na Messi