in

Ngibi ibintu 5 umugore wese ahora yifuza gukorerwa n’umugabo we.

Umugore aho ava akagera aba yifuza gufatwa neza n’umugabo ndetse hakaba n’ibyo yifuza gukorerwa, iyo ibyo bitabaye mu rugo hatangira kumvikana ukutumvikana hagati y’abashakanye.

Ni iki gishimisha umugore? Wabyemera utabyemera ibintu bishimisha umugore si ibintu bihambaye ahubwo ni utuntu duto duto dutuma umugore ashobora kunyurwa mu rukundo. Docteur M. Gary Neuman ugira inama imiryango akaba n’umwanditsi w’igitabo “Connect to Love” yagize icyo abivugaho.

Ngibi ibintu 5 buri mugore wese aba akeneye:

1.Ibikorwa by’ubugwaneza:

Umugore aba akeneye ko umugabo we amwereka ko aguwe neza kandi amwishimiye: Kumuhobera, kumusoma, kumutungura kuri telefone ukamubwira uti: “Ndagukunda”, n’utundi nk’utwo tworoshye tutarenza amasegonda 30.

2.Gutegwa amatwi:

Ni iby’agaciro ku bagore ko umugabo abatega amatwi kandi akabumva. Ariko kandi abagore bagomba gufasha abagabo kubatega amatwi kuko abagabo akenshi bumva nabi. Umugore agomba kumenya igihe aganiririza umugabo ndetse akamenya kutarambirana kuko iyo bitagenze gutyo umugabo hari aho agera akaba ari kwibaza ati: “Ibi birarangira ryari koko?”, aho gutega amatwi ibyo umugore we amubwira.

3.Kwishimisha:

Abashakanye benshi bibagirwa iki gikorwa cyane cyane nyuma y’uko umwana wabo w’imfura avutse. Batangira kwitwaza akazi, utubazo twa hato na hato ariko abashakanye baba bagomba gushaka umwanya mu cyumweru wenda umugoroba umwe n’ubwo baba bananiwe maze bagafata nibura amasaha abiri bavuga ku bintu n’ibindi uretse akazi, amafaranga n’abana.

4.Gushimwa:

Ni byiza ko umugabo ashima umugore we igihe yakoze neza. Baba bifuza ubabwira ati: “Wankoreye ibyo nkunda, Ni ibi nifuzaga ko ukora, Wanshimishije cyane, …”

5.Guhabwa umwanya:

Abagore bose bakunda kugira umwanya bamarana n’abagabo babo. Hafi y’abagore bose bishimiye ingo zabo ni ababona nibura iminota 30 bari kumwe n’abo bashakanye buri munsi. Abagore bafite utubazo mu ngo zabo ni abatabona aka kanya ngo baganire n’abafasha babo.
Niba uri umugabo wibaze uti “ni umwanya ungana iki marana n’umugore wanjye nta kindi ndangariyeho: nta telefoni nta television, nta filimi n’ibindi nk’ibyo”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuhanzi Gisa Cy’Inganzo yahishuye impamvu ikomeye yamwiciye ubukwe bwaburaga iminsi mike.

Menya uburyo butandukanye abantu bakunda kuryamamo n’icyo bisobanuye.