in

Umuhanzi Gisa Cy’Inganzo yahishuye impamvu ikomeye yamwiciye ubukwe bwaburaga iminsi mike.

Mu mpera z’ukwezi kwa Nzeri 2020 nibwo umuhanzi Gisa Cy’Inganzo yatunguranye ashyira hanze integuza y’ubukwe bwe n’umukunzi we, bwagombaga ku bunani bwa 2021.Byatunguye benshi kuko bwari ubwa mbere Gisa Cy’Inganzo ashyize hanze ibijyanye n’urukundo rwe nyuma y’umwaka umwe yari amaze afunguwe.

Harabura iminsi mike ngo itari y’ubukwe bwa Gisa na Barindisezerano igere ariko impapuro z’ubutumire ntizirasohoka yewe uyu muhanzi ntaherutse kugira icyo abivugaho.Kuri ubu uyu muhanzi akaba yamaze kwemeza ko ubukwe bwe bwahagaze .Impamvu ubukwe bwe bwahagaze ngo ni uko yamaze kubona ko umukunzi we afite imyifatire itari myiza.

Gisa yari yaramaze gushyira hanze Save the date.

Mu magambo ye yagize ati “Hajemo ikibazo cy’imyitwarire idahwitse n’ababyeyi barabimenya rero biba ngombwa ko tubyigiza inyuma kugira ngo turebe impinduka. Ubu se wakwirahuriraho umuriro uwureba?”

Yakomeje agira ati “Habayeho gutuza hashize n’igihe tutari kumwe sinzi aho yahise yerekeza nyine nahise nita ku mikorere n’iterambere byanjye… sinzi aho ari ntituri kuvugana na nomero ye nabonye asa nk’aho yayikuyeho.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amafoto agaragaza Sacha Obama yambaye imyambaro ishotorana yateye benshi gucika ururondogoro.

Ngibi ibintu 5 umugore wese ahora yifuza gukorerwa n’umugabo we.