in

Menya uburyo butandukanye abantu bakunda kuryamamo n’icyo bisobanuye.

Dr Joseph Messinger, umushakashatsi mu by’imibereho y’abantu by’umwihariko ibijyanye n’imvugo z’umubiri (langage corporel), mu bushakashatsi yakoreye muri za hoteli zitwa Kyriad yasanze uburyo umuntu aryamamo iyo asinziriye bugaragaza byinshi ku wo ari we.

Dore bimwe mu byagaragajwe n’ubu bushakashatsi ku bisobanuro ku buryo abantu benshi bakunze kuryama nk’uko urubuga rwa Amazon rubitangaza:

1.Kuryama ugaramye, amaboko afashe inyuma ku mutwe

Umuntu uryama muri ubu buryo arangwa n’ubwana muri we, ndetse akaba yarangwa no guhubuka igihe ahuye n’ibibazo agomba kubonera ibisubizo.

2.Kuryama wubitse inda

Ubu buryo bukunze kugaragara mu miryamire y’abasore n’inkumi bari mu kigero cy’ubugimbi (adolescents). Kuryama wubitse inda bigaragaza ko umuntu agifite guhuzagurika mu mitekerereze.
Naho iyo ari umuntu mukuru (un adulte), ahanini bigaragaza ko arimo kugerageza gutwikira ikibazo cy’urukundo ruke yahawe cyangwa se agerageza guhisha amarangamutima arenze urugero amuranga.

3.Kuryama ugaramye ukoza amaboko hirya no hino

Ibi bisobanuye ko wifitemo ubwigenge bw’ukuboko kw’ibumoso gusobanura kwemera ibintu utagoranye cyane, naho ukw’iburyo kugasobanura kwihutira gukora ibyo wemeye.

Ubu buryo bukunze kugaragaza umuntu urangwa n’ibyifuzo byinshi, kandi ugira umwete wo kubigeraho.

4.Kuryama ugaramye amaboko afashe ku nda.

Ubu ni uburyo buranga umuntu urimo kwisuzuma kandi witeguye guhinduka.

5.Kuryamira urubavu ikiganza gifashe itama

Kwifata itama ubwabyo bifite ubusobanuro bibiri: Umuntu nagukora ku itama ry’ibumoso azaba arimo akugaragariza ko akwitayeho.
Ibi ariko bihindura ubusobanuro mu gihe umuntu abyikoreye cyane cyane asinziriye kuko bigaragaza ko akeneye gukundwa.

Umuntu nagukora ku itama ry’iburyo uzamenye ko aguteye imbaraga, naho usinziriye yifashe ku itama ry’iburyo aba akeneye umuntu umutera imbaraga.

6.Kuryama ugaramye, unyuranyije amaguru

Bigaragaza umudendezo. Ubu buryo bukunze gukoreshwa n’abatuye ibihugu bishyuha cyane, akenshi umuntu uryama gutya akaba aba arimo kuruhuka.

Iyo ugerekeranyije amaguru, imoso hejuru y’indyo, bigaragaza ko ufite icyizere cy’ejo hazaza cyangwa se muri wowe ubwawe. Iyo indyo igiye hejuru y’ imoso bisobanura ko nta cyizere wifitiye.

7.Kuryamira urubavu kandi ugororotse.

Kuryamira urubavu rw’ imoso ni uburyo bwo kugaragaza ko uhangayikishijwe n’ ibigiye kuba cyangwa se n’ ibiri kuba.
Iyo rero uryamiye iburyo, ni ikimenyetso cy’imyitwarire y’umuntu ukomeye cyangwa wikanyiza.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ngibi ibintu 5 umugore wese ahora yifuza gukorerwa n’umugabo we.

Ibizakwereka umusore/umugabo mwiza wakwifuzwa na buri mukobwa wese.