in

Mupenzi Eto’o umukozi wa APR FC yashyize hanze amazina y’Abanyamakuru bakomeye bamuhimbira ibinyoma bagamije kumwangisha Abanyarwanda

Mupenzi Eto’o ushinzwe igura n’igurisha ry’abakinnyi muri APR FC yavuze ko ibimuvugwaho ari ibihuha yongeraho ko Ephraim Kayiranga na Leonidas Ndayisaba bagamije kumwangisha Abanyarwanda.

Mu gitondo cy’ejo ku wa Gatatu tariki 8 Gashyantare 2023, nibwo Radio Flash FM yatangaje ko Mupenzi Eto’o yahamagaye abakinnyi ba Rayon Sports abasaba kuzitsindisha ku mukino bazahuramo na APR FC ku Cyumweru tariki 12.

Ubwo Mupenzi Eto’o yaganiraga na Radio Fine FM yahakanye ko hari umukinnyi wa Rayon Sports yavugishije, ahishura ko ari Umunyamabanga wa Rayon Sports, Namenye Patrick wakwirakwije ayo makuru.

Yagize ati “Ibyo ni ibihuha bihora bivugwa, niba nahamagaye umukinnyi wa Rayon Sports nibakore screenshot babyereke Abanyarwanda, Umunyamabanga wa Rayon Sports ni we wakwirakwije ayo makuru”.

Yakomeje agira ati “Abanyamakuru Ephraim Kayiranga gutangaza biriya ni ukubera agahinda arimo ka Rayon Sports, Leonidas na we ari mu gahinda ka Kiyovu Sports rero kumpinbira ntabwo byatungura”.

Rayon Sports iheruka gutsinda APR FC tariki 21 Mata 2019, icyo gihe yayitsinze igitego kimwe ku busa cyabonetse ku munota wa nyuma gitsinzwe na Michael Sarpong kuri penaliti nyuma y’ikosa Imanishimwe Emmanuel myugariro wa APR FC yakoreye kuri Mugisha Gilbert wari mu rubuga rw’amahina.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Kanakuze Salumu
Kanakuze Salumu
1 year ago

Ariko ntago aribyiza kugirira ishyari umuntu
Niba et’o afite amahirwe yiwe mubuzima kuki abantu ba kumva ko bayamuvutsa, ntago aribyiza, twige kubaho ntawe tubangamiye

Shaddyboo agiye gufasha abifuza kubona abakunzi muri America

APR FC ntabwo yakoze imyitozo ejo kubera impamvu ibabaje