in

APR FC ntabwo yakoze imyitozo ejo kubera impamvu ibabaje

Ikipe ya APR FC ntabwo yakoze imyitozo y’ejo ku wa Gatatu tariki 8 Gashyantare 2023 kubera ko imvura yaguye ari nyinshi.

Iyi Kipe y’Ingabo z’Igihugu ikomeje kwitegura umukino w’ishiraniro izahuramo na mucyeba Rayon Sports ku Cyumweru tariki 12 Gashyantare 2023, aya makipe azahurira kuri Stade Mpuzamahanga y’i Huye.

Amakuru dukesha Radio 1 ni uko ejo mu Karere ka Rulindo mu Murenge wa Shyorongi hari haguye imvura nyinshi bituma APR FC idakora imyitozo.

Ikipe ya APR FC itozwa na Ben Moussa iri ku mwanya wa mbere n’amanota 37, mu gihe Rayon Sports itozwa na Haringingo Francis Christian iri ku mwanya wa kane n’amanota 33.

Rayon Sports iheruka gutsinda APR FC tariki 21 Mata 2019, icyo gihe yayitsinze igitego kimwe ku busa cyabonetse ku munota wa nyuma gitsinzwe na Michael Sarpong kuri penaliti nyuma y’ikosa Imanishimwe Emmanuel myugariro wa APR FC yakoreye kuri Mugisha Gilbert wari mu rubuga rw’amahina.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mupenzi Eto’o umukozi wa APR FC yashyize hanze amazina y’Abanyamakuru bakomeye bamuhimbira ibinyoma bagamije kumwangisha Abanyarwanda

Intandaro yo kwambara nimero 10 kwa Messi muri PSG kandi iyo nimero imenyerewe kuri Neymar