in

Shaddyboo agiye gufasha abifuza kubona abakunzi muri America

Umunyamideli Mbabazi Shadia uzwi nka Shaddyboo yavuze ko yifuza gufasha abantu bari mu Rwanda kubona abakunzi muri Leta Zunze Ubumwe za America , ariko ko uzajya abona umukunzi akagenda muri America akagaruka mu Rwanda azajya amufata neza.

Ibi Shaddyboo yabivugiye mu kiganiro yagiriye ku rubuga rwa instagram imbona nkubone (LIVE) hamwe n’umuhanzikazi Muchomante usanzwe uba muri America uherutse kwibaruka mu minsi yashize .

Uyu munyamideli na Muchomante bavuze ko hagiye kujyaho abantu bagomba kubyitaho kandi hakajyaho na Application izafasha abantu nabo ubwabo  kwihurira ,aho abantu bari mu Rwanda no muri America bazajya bihuza bakikundanira.

Shddyboo yavuze ko azashyiraho abantu babikurikirana ,bagahuza abifuza abakunzi muri America cg abo muri America bifuza abakunzi mu Rwanda nabo bakaba bakwandikira uwo  mukozi uzaba ubishinzwe kuri numero ya whatsapp izatangwa.

Ntago Shaddyboo yigeze atangaza igihe cya nyacyo ibyo yavuze azabishyira mu bikorwa gusa yavuze ko bidatinze bizatangira.

REBA HANO AMASHUSHO MATO UBWO SHADDYBOO NA MUCHOMANTE BAGANIRAGA KURI UWO MUSHINGA

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ari kubakoroga! Kylian Mbappé yahaye ihurizo PSG ryabananira akazigendera

Mupenzi Eto’o umukozi wa APR FC yashyize hanze amazina y’Abanyamakuru bakomeye bamuhimbira ibinyoma bagamije kumwangisha Abanyarwanda