in

Mu myenda y’umukara n’umweru, umukinnyi w’igihangange muri Rayon Sports yagaragaye yahuje urugwiro n’abafana ba APR FC (AMAFOTO)

Rutahizamu Mpuzamahanga ukomoka mu gihugu cya Cameroon, Essomba Leandre Willy Onana yagaragaye ari kumwe n’abafana ba APR FC bica amarenga ko umwaka utaha w’imikino ashobora kuzayerekezamo.

 

Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 22 Mutarama 2023, kuri Stade ya Bugesera ubwo APR FC yatsindaga Mukura Victory Sports igitego kimwe ku busa nibwo Essomba Leandre Willy Onana yari yagiye kureba uyu mukino.

 

Ubwo umukino wari urangiye Essomba Leandre Willy Onana yifotozanyije n’abafana ba APR FC, ibi bikaba bitishimiwe n’abafana ba Rayon Sports aho benshi babyise ubugambanyi.

 

Hashize igihe Essomba Leandre Willy Onana adakora imyitozo muri Rayon Sports, bikaba bivugwa ko afite imvune gusa hari andi makuru avugwa ko atishimiye ubuzima abayemo muri iyi kipe itozwa na Haringingo Francis Christian.

 

Essomba Leandre Willy Onana yageze muri Rayon Sports mu mpeshyi ya 2021, amasezerano ye azarangira n’umwaka w’imikino wa 2022-2023.

Essomba Leandre Willy Onana yari yishimye

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Gasasira
1 year ago

Icyakora n’ubwo ari uburenganzira bwe kwifotozanya nuwo ashaka nanjye ntangiye kumukemanga!None se nta mukino n’umwe waduhuje na Apr ngo yigaragaze, none ngo ararwaye Ari ukubona umwanya wo kujya gufana mukeba aha nashyiraho????

Musore, itondere ibi bice by’umubiri w’umukobwa/umugore kuko byamutera ubushake bwo gutera akabariro.

Mbega umugabo; Diamond yasekeje abantu ubwo yavugaga ikintu atinya kurusha ibindi