Mu mashusho yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram ari aho ari gutunganyiriza indirimbo ye nshya, Diamond yumvikana ahamya ko kurira ari ikintu atinya kurusha inzoka.
Yagize ati: “Mpa inzoka 100 nakina nazo mu cyumba, ariko kurira mbifata nk’ukuzimu! Yewe no guhagarara ku meza mbifata nko kwiyahura, kuko mfite indwara yo gutinya kurira ntabwo wakumva ukuntu ibi byangoye.”
Ibi yabitangaje mu gihe yari mu ifatwa ry’amasusho aho yari kurira akajya ku rusenge rw’inzu, ahantu hahanamye cyane uvuye ku butaka byabaye intambara kugerayo