in

MU MAFOTO :Reba ubuzima buhenze Neymar yiberamo.

Rutahizamu w’ikipe ya PSG, Neymar Jr ni umwe bakinnyi bakoresha imitungo yabo bakinezeza bakabaho mu buzima buryoshye cyane.Uyu mukinnyi bikaba bivugwa ko yimera mu nzu akodesha arenga million zisaga 12 FRW ku kwezi.

Neymar Jr w’imyaka 28 yavuye mu mujyi wa Barcelona yerekeza I Paris kugira ngo akomeze gushimangira izina rye mu yindi kipe cyane ko I Catalonia yari mu gicucu cya Messi aho yaguzwe akayabo asinya amasezerano azageza muri 2021,amaze kumenyera mu mujyi wa Paris kuko afite iyi nzu nziza cyane abamo,afite akabyiniro gahenze cyane aryoherezamo kimwe na Resitora yo ku rwego rwo hejuru.Iyi nzu abamo ifite agaciro ka miliyoni 6.5 z’amapawundi.

Neymar aba mu nzu ihenze cyane
Neymar mu ndege ye

Ntabwo iyi nzu ari iya Neymar Jr kuko ayikodesha buri kwezi ibihumbi 12,800 by’amapawundi n’ukuvuga asaga miliyoni 13 FRW.
Ku isabukuru ye y’imyaka 28,Neymar Jr yakoreye isabukuru y’amavuko mu kabyiniro kitwa YOYO gahenze cyane gaherereye muri metero nke uvuye ku munara wa Eiffel.Abayitabiriye bari bategetswe kwambara imyenda y’imyeru.Muri make uyu mukinnyi akunda kwinezeza cyane, kuko afite private ye,imodoka zihenze nindi mitungo ye iba muri Brezil.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibintu abasore bakora bazi ko biratuma abakobwa babakunda kandi bishuka.

Jose Mourinho akomeje kuzamura ubushotoranyi kuri Jurgen Klopp.