in

Umugabo yatuburiwe arenga miliyoni 8 Frw bamushukisha kumuha amagi 18 ashakishwa na Amerika

RIB yatangaje ko hari umugabo wibwe miliyoni zirenga 8Frw abeshywa ko ahawe amagi ya Kagoma ashakishwa na Amerika, aza gusanga ari ay’inkoko basize irangi ry’ubururu.

Uyu mugabo wibwe ubwo yahuraga n’abantu bamubwira ko hari Kagoma ‘eagle’ yatorotse muri Amerika maze igera ku mupaka w’u Rwanda na Uganda.

Bamubwiye ko iyo Kagoma yaje gupfa ariko isiga amagi 18, akaba ari gushakishwaga cyane na Amerika kuko iyo Kagoma ariyo yari isigaye muri icyo gihugu kandi ikaba ifatwa nk’umurage wabo bityo Amerika yiteguye gutanga ikiguzi cya 3000$ (arenga miliyoni 3,8 Frw) kuri buri gi.

Bamubwiye ko bamuhuza n’umuntu uri i Musanze ufite ayo magi, ajyayo ayagura arenga miliyoni 8 Frw abeshwa ko azayagurisha kuri Amerika ku giciro cyo hejuru.

Akimara kugura ayo magi bamubwiye ko bagiye kumuhuza n’umudiplomate woherejwe na Amerika ugomba kumwishyura 3,000$ kuri buri igi. Nukuba n’amagi 18 urasanga ari ibihumbi 54$ (arenga miliyoni 65,7 Frw).

Nyiri kugura amagi yaje kuvugana n’uwo wari wiyise umudiporomate gusa bidateye kabiri ntiyongeye kumubona kuri Telephone ndetse na bamwe bamugurishije ayo magi ntiyongeye kubaca iryera. Yaje kugenzura neza amagi bamuhaye aza gusanga ari ay’inkoko bari basize irangi ry’ubururu.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Uwayezu Jean Fidèle yaherekeje abakinnyi be bajya ku ivuko kumurika ibikombe begukanye uyu mwaka – AMAFOTO

Ruhango! Abaturage batewe ubwoba abandi batungurwa no kubona umugabo bari baraye bashyinguye babyutse babona arimo agenda n’amaguru nta kibazo nakimwe afite