in

Jose Mourinho akomeje kuzamura ubushotoranyi kuri Jurgen Klopp.

Umutoza w’ikipe ya Tottenham, Jose Mourinho akomeje gushotora bikomeye Jurgen Klopp umutoza wa Liverpool nyuma yo kwegukana igihembo cy’umutoza mwiza.

Kuwa Kane w’iki cyumweru nibwo Jurgen Klopp yatunguranye mu bihembo bya FIFA The Best ahabwa igihembo cy’umutoza w’umwaka nyamara yaratwaye igikombe kimwe mu gihe Hansi Flick utoza Bayern Munich bari bahanganye,yatwaye 5 birimo na UEFA Champions League.

Kuri ubu Mourinho akaba yahise amwataka avuga ko Klopp atari we wari ukwiye iki gihembo ahubwo cyari gikwiye Flick nkuko Daily mail yabitangaje.

Yagize ati “Ndatekereza ko amahirwe yonyine Flick yari asigaranye ari ugutwara ibindi bikombe bibiri cyangwa 3 kugira ngo ahabwe igihembo.”Wenda iyo atwara ibikombe 7 mu mwaka umwe yari guhabwa kiriya gihembo.Ndumva yaratwaye Champions League,Bundesliga, German Cup, European Super Cup na German Super Cup. Yatwaye ibikombe 5 birimo n’ibikomeye.Flick arababaje.Ntekereza ko Bayern yagombaga gutwara ibindi bikombe 3 kugira ngo umutoza wayo ahembwe.Klopp nawe yaratunguwe ubwo yahabwaga icyo gihembo I Zurich.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

MU MAFOTO :Reba ubuzima buhenze Neymar yiberamo.

Messi aciye agahigo ko kwegukana ikindi gihembo gikomeye.