in

Rutahizamu Naoam Emeran wakiniye Manchester united, indoto ze zo gukinira u Rwanda zishobara kuba zigiye kuba impamo

Rutahizamu ukina asatira anyuze ku mpande, Naoam Emeran wanyuze mu ikipe ya Manchester United ashobora guhabwa amahirwe yo gukina imikino ibiri Amavubi afitanye na Benin na Lesotho mu kwezi gutaha.

Naoam Emeran kuri ubu ukinira FC Groningen mu Buholandi, yifuje kenshi gukinira u Rwanda akiri no muri Manchester United gusa icyo gihe ntabwo byakunze.

Uyu mukinnyi avuka kuri nyina w’umunyarwandakazi na se w’umufaransa, Emeran Fritz Nkusi wakiniye ikipe y’Igihugu y’u Rwanda.

Mu kiganiro Perezida wa FERWAFA yagiranye n’itangazamakuru, yavuze ko bari kuganiriza abakinnyi bashya b’abanyarwanda bakina hanze ariko batari bakinira Amavubi.

Muri abo bakinnyi hakaba harimo na Noam Emeran wahoranye indoto zo gukinira u Rwanda zishobara kuba zigiye kuba impamo nk’uko yabyifuje.

Kuba se yarakiniye Amavubi, benshi bumvaga ko n’umwana we bizoroha kurukinira ariko byaje kugorana bitewe n’uko se yambuwe ubwenegihugu bw’u Rwanda.

Kuri ubu amakuru ahari yemeza ko uyu musore agomba gukina imikino 2 u Rwanda rufite mu kwezi gutaha uwa Benin tariki ya 6 Kamena na Lesotho tariki ya 11 Kamena 2024.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rayon Sports yakubise itababarira AS Kigali iyitsinda imvura y’ibitego

Filime 5 Nyafurika zabiciye bigacika mu mateka y’Isi ushobora kureba.