in

Mu karere ka Rubavu abantu bari gucuruzwa umusubirizo

Inzego z’umutekano zirimo RIB na Polisi zikomeje gushishikariza abatuye mu karere ka Rubavu kwirinda kwishoro mu bikorwa by’ubucuruzi bw’abantu biri kuvuza ubuhuha muri aka karere.

Ibi ni nyuma yuko muri aka karere hafatiwe umugabo ucuruza abantu abakuye muri Congo akabanyuza mu Rwanda.

Abaturage bavuga ko uyu mugabo yakodesheje inzu mu Rwanda akajya azanamo abantu abakuye muri Congo, gusa ngo uyu mugabo yari afite undi bakorana nawe ufite inzu muri Congo abanza kubanyuzamo ubundi akabona kuboherereza uwo uri mu Rwanda.

Uyu mugabo yafashwe ubwo yari yambukanye abantu biganjemo abagore n’abakobwa, yagera mu Rwanda akabategera ama moto ngo abageze kuri iyo nzu yakodesheje.

Inzego z’umutekano zahagaritse ayo ma moto yari ashoreranye, babajije nyiri kubazana avuga ko ari impuzi yari azanye, gusa ntabwo yajyaga abacisha ku karere kandi impuzi ariho zigomba kubanza gucishwa.

Uyu mugabo nyuma yo kuvumburwa ko acuruza abantu  yavuze ko afite uwo bakorana uri muri Congo. Ibi byatumye inzego z’umutekano zitandukanye zikaza umurego mu gukumira ibi byaha ndetse bagira inama abantu, banasaba abaturage ko bajya batangira amakuru ku gihe.

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umunyezamu Ntwari Fiacre yageze ku gikombe aho kugiterura ahubwo agikozaho imitwe y’intoki

Abakinjyi 5 bari munsi y’imyaka 21 bahenze kw’Isi.