in

Moussa Camara yatuye agahinda Perezida wa Rayon Sports

Umutoza Haringingo Francis Christian akomeje kugaragariza urwango rukomeye rutahizamu Mpuzamahanga ukomoka mu gihugu cya Mali, Moussa Camara.

Hashize igihe havugwa umwuka mubi hagati y’uyu mutoza n’uyu mukinnyi, ibi bikaba bikomeje gushimangirwa no kuba Haringingo Francis adaha umwanya Moussa Camara kandi ari we rutahizamu wakabaye aba amahitamo ya mbere.

Umwuka mubi uri hagati ya Haringingo Francis Christian wakomeje gututumba kuva ubwo yamwimaga amahirwe yo kuzakina na APR, kuri iyi nshuro akaba yongeye kumukura mu rutonde rw’abakinnyi 23 batangiye umwiherero ku gicamunsi cy’ejo mu Bugesera bitegura Gasogi United.

Urutonde rw’abakinnyi ba Rayon Sports bari mu mwiherero

Hakizimana Adolphe

Nkurunziza Felecien

Mugisha Francois

Paul Were Ooko

Iraguha Hadji

Kanamugire Roger

Mitima Isaac

Mucyo Didier ‘Junior’

Iradukunda Pascal

Nishimwe Blaise

Joachiam Ojera

Mbirizi Eric

Ngendahimana Eric

Ganijuru Elie

Rudasingwa Prince

Bavakure Ndekwe Felix

Heritier Luvumbu Nzinga

Musa Esenu

Twagirumukiza Aman

Rwatubyaye Abdul

Hategekimana Bonheur

Essomba Leandre Willy Onana

Muvandimwe Jean Marie Vianney

Amakuru yizewe YEGOB yamenye ni uko Moussa Camara agenda abwira bamwe mu bayobozi ba Rayon Sports ko umutoza Haringingo Francis amwanga akaba ari nayo mpamvu nyamukuru ahitamo kumurutisha Musa Esenu utamurusha ubuhanga bwo gutaha izamu.

Nyuma y’uko ejo Moussa Camara abonye ko atagiye mu mwiherero yahamagaye umuyobozi wa Rayon Sports amubwira ko umutoza atamukunda kuko abona ko nta mpamvu yagakwiye kumurutisha Musa Esenu, Camara akaba yasabye Rtd Capt Uwayezu Jean Fidele ko yazamubariza umutoza Haringingo impamvu amwima umwanya.

Rayon Sports ikomeje kwitegura umukino w’ishiraniro bazahuramo na Gasogi United ku itariki ya 18 Gashyantare 2023.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

KNC umeze nk’intare yakomeretse yasobanuye icyatumye ajya aho Rayon Sports iri gukorera umwiherero

Kandi buriya disi azi ngo abakobwa baramukunda, Fifi Raya utajya aripfana ageze kuri Juno Kizigenza abaga nta kinya