in

KNC umeze nk’intare yakomeretse yasobanuye icyatumye ajya aho Rayon Sports iri gukorera umwiherero

Umuyobozi w’ikipe ya Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka KNC yavuze ko kuba yaragiye aho Rayon Sports iri gukorera umwiherero nta gikuba cyacitse yashakaga gutembera bisanzwe.

Ku munsi w’ejo nibwo KNC yagaragaye ari kuva kuri Oasis Guest House yashinzwe na Rtd Capt Uwayezu Jean Fidele, akaba ari naho abakinnyi ba Rayon Sports bari gukorera umwiherero mbere yo gucakirana na Gasogi United.

Benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru by’umwihariko Abareyo bakibona KNC avuye kwa Uwayezu Jean Fidele batangiye kuvuga amagambo menshi, hari na bamwe bavugaga ko avuye gutera igitutu (Mind game) ikipe ya Rayon Sports.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Gashyantare 2023, KNC yavuze ko atari igitangaza kuba yajya aho Rayon Sports iri gukorera umwiherero, gusa yashimangiye ko yiteguye kuyinyagira ku buryo bukomeye.

Umuyobozi w’ikipe ya Gasogi United amaze iminsi akubita agatoki ku kandi avuga ko azatsinda Rayon Sports nk’uko yabikoze mu mukino ubanza wabaye tariki 23 Ukuboza 2022 ubwo Gasogi United yatsindaga Rayon Sports igitego kimwe ku busa cyinjijwe na Malipangou Theodore Christian.

Ku wa Gatandatu tariki 18 Gashyantare 2023, Saa Cyenda n’igice z’amanywa kuri Stade ya Bugesera ikipe ya Gasogi United izaba yakiriye Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere umwaka w’imikino wa 2022-2023.

Ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere, ikipe ya Gasogi United iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 36 aho ikurikirwa na Rayon Sports zinganya amanota zigatandukanywa n’umubare w’ibitego zizigamye.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Urutonde rw’abakinnyi bakomeye ku isi bayobowe na Neymar bakunda utubyiniro n’inkumi (AMAFOTO)

Moussa Camara yatuye agahinda Perezida wa Rayon Sports