imikino
Mourinho ati : “Ninjye mutoza wambere mubi wabayeho mu mateka y’umupira w’amaguru†(impamvu)

Jose Mourinho ni umwe mu batoza bamaze iminsi bavugwa nabi mu bitangaza makuru, ibi bikaba biterwa ahanini no kuba ikipe atoza ari Manchester United imaze iminsi yitwa nabi mu kibuga aho yatsinzwe imikino igera kuri 3 ikurikiranye.
Mu kiganiro aherutse kugirana n’abanyamakuru ubwo yitegura umukino uzahuza Man U na Leicester City, Mourinho akaba yaribasiye abanyamakuru bakomeza kugenda bamunenga bavugako ariwe mutoza mubi w’ibihe byose.
Mu magambo ye Mourinho yagize ati : “Ninjye mutoza wa mbere mubi wabayeho mu mateka y’umupira w’amaguru. Ndi umuntu w’umunyamahirwe bikomeye. Sinshobora kurakarira umuntu uwariwe wese. Ikintu cyonyine kijya kimbabaza ni abantu bavuga nabi abakinnnyi banjye. Nifuzaga kuba nabarindi, gusa sinabasha kubarinda abanyamakuru. Ntabushobozi nabucye mbifiteho, icyo kintu kirambabaza bikomeye. â€
Mourinho yunzemo agira ati : “Aba Einsteins (abanyamakuru bigize inararibonye mu mupira w’amaguru) baba bakeneye amafaranga yo kubaho. Abo bantu ntabushobozi bafite bwo gutoza, ntibashobora kuba bakwicara ku ntebe y’abatoza ngo batsinde imikino. Icyo bashoboye nukuvuga gusa ndetse no kwandika. Icyo babashije nukunenga akazi k’abandi. Gusa buriya njye ndi umuntu mwiza, nkunda gukora ibikorwa byo gufasha. Rero reka nabo ba Einsteins nkomeze mbafashe barebe ko babona amaramuko. â€
-
Imyidagaduro17 hours ago
Ibya Miss Aurore na Egide noneho Super Manager arabihuhuye.
-
Imyidagaduro14 hours ago
Umunyamakuru wa RBA ukunzwe mu myidagaduro yifurije isabukuru nziza y’amavuko umukobwa bitegura kurushinga
-
inyigisho20 hours ago
Ngaya amakosa akomeye abakobwa bakora bazi ko azabafasha guhita barongorwa n’abakunzi babo.
-
Imyidagaduro19 hours ago
Nabaye imfubyi nkiri muto|Kuba Miss Rwanda ni inzozi zikomeye|Marie Paul
-
Imyidagaduro15 hours ago
Umuhanzi Ali Kiba ahishuye umukobwa ashyigikiye muri Miss Rwanda.