Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru nyuma y’umukino ikipe ya Manchester United yatsinzwemo n’ikipe ya Arsenal ibitego 2 kubusa, Jose Mourinho yongeye kugaragaza ubwiyemezi ndetse nabyutsa urwango rwe na Arsene Wenger.
Aganira n’abanyamakuru Mourinho yagize ati :”Abafana ba Arsenal barishimye uyu munsi, nanjye ndishimye mu mwanya wabo. Ni ubwa mbere nsohotse Highbury cyangwa se Emirates nkababona bishimye. Mbere babaga barira bagenda bubitse umutwe. Uyu munsi barikuririmba bazunguza ibitambaro mu kirere. Ni byiza kuribo. Twagerageje gutsinda, ntago twabahaye itsinzi badakwiye. Wenger ni umutoza ukomeye gusa nagaye uburyo yakomeje gusakuriza umusifuzi wa kane muri uyu mukino. ”

