in

Miss Rwanda Ishimwe Naomi yatomoye umukunzi we karahava asaba n’abandi kwerekana abakunzi babo

Nyampinga w’u Rwanda 2020, Ishimwe Naomi nyuma y’uko hari hatangiye kwibazwa ku cyabaye kuri Instagram ye, we n’umukunzi we Michael Tesfay, bongeye gushyira agatima impembero abakunzi babo.

Kuri ubu Naomie yifashishije indirimbo ya Darassa na Bien yitwa “No Body”, yatomoye umukunzi we karahava.

Naomie yakoresheje amagambo agira ati “Ndasenga cyane ngo ntazirengagiza, nta numwe unkunda nk’uko ubikora” mu mashusho abagaragaza bombi.

Naomie kandi yahise asaba abamukurikira gushyira hanze abo bakundana kuko ari umunsi mukuru wabo.

Kuva mu ntangiriro z’umwaka ushize nibwo amakuru y’urukundo rwa Miss Nishimwe Naomie n’uyu musore yatangiye gusakara mu itangazamakuru ndetse kuva icyo gihe nabo ntibigera bongera guhisha urwo bakundana.

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abashakanye gusa: Menya ibintu bidakwiye kubura mu cyumba cy’abashakanye

Waruziko ibinini bisinziriza bishobora kuvura imwe mu ndwara yabanye abantu benshi akarande ?