in

Waruziko ibinini bisinziriza bishobora kuvura imwe mu ndwara yabanye abantu benshi akarande ?

Waruziko ibinini bisinziriza bisinziriza bishobora kuvura imwe mu ndwara yabanye abantu benshi akarande ?

Nk’uko ubushakashatsi bwakozwe bwerekanye ko hari abantu benshi bafite indwara yo kudasinzira gusa ibi binini bisinziriza bishobora gukiza iyi ndwara nk’uko byagaragaye.

Kimwe mu bigaragazwa n’abashakashatsi nk’ikimenyetso cy’ibanze cy’indwara ya ‘Alzheimer, itera abantu kwibagirwa bya hato na hato, ni ukubura ibitotsi cyangwa kudasinzira neza.

Abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Washington, Ishami ry’Ubuvuzi mu gace ka Saint-Louis, mu majoro abiri bamaze bakora igerageza, babashije kubona ko abantu bafashe ibinini bisinziriza mbere yo kujya kuryama, uretse kubafasha gusinzira, byanagize uruhare mu kugabanya ‘protéines’ z’ingenzi zizwiho kongera ubukana bwa Alzheimer.

Mu ikorwa ry’ubu bushakashatsi, hifashishijwe imiti izwi ku izina rya “suvorexant”, yamaze kwemezwa n’ubuyobozi bushinzwe iby’ubuziranenge bw’imiti n’ibiribwa; ikaba yaremejwe nk’izajya yifashishwa mu buvuzi bw’abantu bafite ikibazo cyo kubura ibitotsi.

Nubwo ibyavuye muri ubu bushakashatsi bitanga icyizere, ababukoze bavuga ko bukiri mu cyiciro cy’ibanze.

Bahamya ko hagikenewe gukorwa ubwisumbuyeho hagamijwe kureba ko ikoreshwa ry’igihe kirekire ry’iyo miti ridashobora guteza ibindi bibazo by’ubuzima, hakanarebwa igipimo umuntu akwiye kuba afata no kumenya neza koko niba byakingira umuntu guhura n’ikibazo cyo kwibagirwa, bivanze no kubura ibitotsi.

Ubusanzwe ikoreshwa ry’imiti isinziriza rirabujijwe ku bantu basanganywe zimwe mu ndwara zibasira ubuzima bwo mu mutwe, icyakora hari ubwo abaganga bashobora kubwira umuntu kugerageza iyo miti ariko by’igihe gito mu gihe ikibazo cyo kudasinzira kimukomereye cyane kandi indi miti ntacyo yabashije kumufasha.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Miss Rwanda Ishimwe Naomi yatomoye umukunzi we karahava asaba n’abandi kwerekana abakunzi babo

“Umuhungu nawe yinjiye muri Barbas” Umuhanzi Davis D yongeye kuvugisha imbaga y’abantu ubwo yinjiraga nk’Umwami mu modoka yakataraboneka (amashusho)