in

Abashakanye gusa: Menya ibintu bidakwiye kubura mu cyumba cy’abashakanye

Icyumba cy’abashakanye ni ahantu hakwiye kwitabwaho by’umwihariko kubera ko ariho umuryango wubakirwa, nk’uko hajya hitwa icyumba cy’ibanga, hari ibikoresho bikwiye kubarizwa muri iki cyumba.

Umusambi (Umukeka)

Umusambi ugira akamaro mu gutera akabariro mu gihe umudamu agira amavangingo menshi, biba byiza igikorwa cy’abashakanye kibereye kuri uwo musambi, ndetse kandi hari uburyo bwifashishwa muri iki gikorwa (positions) bikaba byiza ikorewe ku musambi.

Intebe

Ni ingenzi kugira intebe mu cyumba cy’abashakanye, kubera ko hari igihe yifahishwa mu gikorwa cy’abashakanye.

plafond (Parafo)

Icyumba cy’abashakanye, nk’uko bahita ahantu h’ibanga, rero ibikorerwayo byose bikwiye kugumamo, ni iyo mpamvu iki cyumba gikwiye kuba gifite parafo ifunze hose kugira ngo amajwi atadasoka ngo agera hanze.

Udukingirizo

Gukora imibonano mpuzabitsina ku bashakanye, biba byiza iyo bakoresheje agakingirizo kugira ngo baboneze urubyaro. Ni iyo mpamvu udukingirizo tudakwiye kubura muri iki cyumba.

Amashuka ya 2

Ni ingenzi kugira amashuka asimbura ashashe, kubera ko hari igihe biba ngombwa ko yandura bitungiranye nko mu gihe cyo gutera akabariro agahita atoha.

Igikoresho gitanga umuziki

Igikoresho gitanga umuziki ni ingenzi mu cyumba cy’abashakanye, kubera umuziki utuma amajwi y’ibikorerwa muri iki cyumba adasoka ndetse kandi hari umuziki ufasha kuruhura mu mutwe mu gihe abashakanye bari kuruhuka.

Mu bindi bikwiye kuba mu cyumba cy’abashakanye harimo nk’Indorerwamo, amabara ajyanye n’ibyifuzo byanyu mwembi ndetse n’ibindi byinshi.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Basi sorry” Abakinnyi ba Rayon Sports biyunze n’abafana – AMAFOTO

Miss Rwanda Ishimwe Naomi yatomoye umukunzi we karahava asaba n’abandi kwerekana abakunzi babo