in

Miss Albina yahishuye agahinda n’ububabare bukomeye yagize ubwo bamusangagamo Koronavirusi.

Miss Albina Sydney Kirenga wamenyekanye nyuma yo kuba Miss Popular Elegance Rwanda 2016, yatangaje urugendo rutoroshye yanyuzemo ubwo yanduraga icyorezo cya coronavirus avuga ko yararaga arira yumva ko agiye gupfa.

Mu kiganiro uyu mukobwa yagiranye na ISIMBI TV yatangiye avuga ko kuya 06 Mutarama 2021 aribwo bamusanzemo koronavirusi ndetse ahita ashyirwa mu kato ati”sinari nzi ibyari byo siniyumvishaga ko narwara COVID19, ndi wa muntu uhorana sanitizer, n’agapfukamunwa”

Yakomeje asobanura ububare yari afite ubwo yafatwaga,ati”naribwaga umutwe bidasanzwe,nkababara mu mumuhogo ,sinumve ibiryoshye ndetse simpumurirwe”.”Nararaga ndira , kuko numvaga ngiye gupfa.”

Yasoje agira inama abahakana ko Covid-19 itabaho ,avuga ko buri wese ashobora kuyandura kandi ko bitakoroha kumenya aho umuntu yahurira na yo.

Umva ikiganiro kirambuye cya Miss Albina ukanze hano hasi:

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Diplomate arashimangira ko CoronaVirus ari umugambi mubisha w’abazungu bashaka kurimbura bamwe mu batuye isi

Miss Yassipi yasabye umubyinnyi Jojo Breezy ko yamubera umukunzi kuri Saint Valentin