in

Miss Akiwacu Colombe yahishuye ko akunda Bruce Melodie cyane (VIDEO)

Akiwacu Colombe wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2014, yatangaje ko akunda cyane umuhanzi Bruce Melodie ndetse ahamya ko indirimbo nyinshi z’uyu muhanzi azikunda cyane.

Miss Colombe usanzwe yibera mu Bufaransa yageze mu Rwanda mbere y’Umunsi wa Noheli aho yaje kutangirira umwaka mushya mu Rwanda. Ibi akaba yabitangaje mu kiganiro n’inyarwanda TV kuri Youtube aho yavuze ko ari umufana ukomeye wa Bruce Melodie ashingiye ku kuba yarasohoye indirimbo nyinshi kandi zigakundwa muri iki gihe.

Ati “Nakubwira umuntu ugezweho si Bruce Melodie se! Kubera ko mu gihe cya Guma mu Rugo yasohoye indirimbo nyinshi, ntabwo nzi ikintu cyamuteye imbaraga. Ariko nabonye yarasohoye indirimbo nyinshi. Kandi zikunzwe n’urubyiruko nanjye nishyizemo, kandi aririmba neza nta kintu cyambuza kuzumva.”

Uyu mukobwa yavuze ko akunda indirimbo hafi ya zose za Bruce Melodie, by’umwihariko ‘Katerina’ kandi ko azi kuyiririmba kuva ku mukarago wa mbere kugera ku wa nyuma.

Reba VIDEO yose y’ikiganiro Miss Colombe yagiranye n’inyarwanda Tv:

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Menya amafunguro yoroheje wafata niba ushaka kongerera ingufu umubiri wawe.

Akumiro: Umupasiteri arashinjwa gusambanya abakobwa be babiri badafite imyaka 18 akabatera inda