in

Miss Akacu Lynca yasezeranye n’umukunzi we(AMAFOTO)

Miss Akacu Lynca wabaye igisonga cya kabiri muri Miss Rwanda mu 2015 yasezeranye imbere y’amategeko n’umusore uzwi nka Guy Alain bamaze igihe mu rukundo.

Ni umuhango wabaye mu mpera z’icyumweru gishize aho aba bombi bahamije isezerano, nyuma y’igihe kinini bari bamaze bagaragarizanya amarangamutima umunsi ku wundi. Uyu muhango wabereye mu Murenge wa Kimihurura mu Mujyi wa Kigali.

Miss Akacu Lynca ufite imyaka 23, yabaye igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda akurikiye Uwase Vanessa Raïssa wabaye igisonga cya mbere. Bombi bari bagaragiye Kundwa Doriane watowe nka Nyampinga w’u Rwanda mu 2015.

 

Src:igihe

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ngizi impamvu zituma umusore mumaze kuryamana ahita akuzinukwa.

Umukwe n’umugeni bashyize hanze amafoto ateye ubwoba y’ubukwe bwabo abantu barumirwa.