in

Menya bimwe mu biteta igitsina cy’umugore kugira impumuro mbi, ubyirinde ubirinde n’abawe

Igitsina cy’umugore bitewe n’uko giteye ni ahantu usanga hakwiriye isuku kurenza ahandi dore ko isuku ari isoko y’ubuzima.

Gusa nanone ntitwabura kuvuga ko igitsina kizima kiba gifite impumuro yacyo, ariko ni impumuro itabangamira nyirayo cyangwa uwo begeranye.

Nubwo impamvu zitera impumuro mbi mu gitsina ari nyinshi kandi zinyuranye, iz’ingenzi muri zo twavuga:

  • Indwara ziterwa na bagiteri (nk’imitezi na mburugu)
  • Tirikomonasi
  • Impinduka mu misemburo (kuba uri mu gihe cy’uburumbuke, waracuze cyangwa uri mu mihango)
  • Isuku idahagije no kubira ibyuya cyane cyane ku babyibushye cyane
  • Kwambara pad (cotex) igihe kinini utarayihindura kuko ubusanzwe yagahinduwe buri masaha 4
  • Bimwe mu byo kurya cyane cyane ibirimo ibirungo byinshi

Rero mu gihe uzi ko hari kimwe mu bivuzwe hano kikuriho, gerageza kugikuraho niba ari indwara uyivuze wa munuko uzashira.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuhanzikazi Beyonce yiswe umurozikazi uhagarariye abandi (AMASHUSHO)

Umugore witwa Carly Temple yakoze agashya ubwo yari agiye kubyara atungura ababyaza (AMAFOTO)