in

Umuhanzikazi Beyonce yiswe umurozikazi uhagarariye abandi (AMASHUSHO)

Umupasiteri witwa Tiphani Montgomery w’imyaka 40  yise umuhanzikazi Beyonce w’imyaka 41 umurozikazi uhagaririye abandi  avuga ko abakirisitu bose bakwiye kumenya ko ari sekibi  ndetse ko kwitabira igitaramo cya Beyonce bishobora kwangiza ubugingo bw’uwizera Yesu.

Uyu mugore w’umuvugabutumwa avuga ko atumva uburyo umuntu yaba umukirisitu yarangiza akitabira igitaramo cya Beyonce kandi abizi neza ko we n’umugabo we Jay-Z bitakiri ibanga ko bakorana na sekibi (Illuminati).

Yagize ati:” Niba hari umwe muri mwe (abakirisitu ) ujya mu gitaramo cya  Beyonce ndamuvumye mu izina rya Yesu , ni gute wiyita  umukirisitu ?”

Icyakora nyuma yaho abantu batandukanye babonye amashusho y’uyu mugore arikubwiriza avuga ko Beyonce ari umurozikazi uyoboye abandi ,  bahise bagarura ubutumwa yigeze gucisha ku rubuga rwa twitter  muri 2010  avuga ko yabaye imbata y’indirimbo ya Beyonce yitwa “Why Don’t You Love Me” , ndetse ko yanitabiriye igitaramo cya  Jay-Z na Beyonce muri 2014.

Ariko  asubiza avuga ko mu mwaka wa 2015 mu kwezi kwa munani nyuma gato y’icyo gitaramo bamwibukije ko yitabiriye  yahise akizwa akabatizwa ,ko ibyo yanditse kuri twitter mbere y’icyo gihe yari mu buyobe nk’ubwo abandi bose barimo muri iki gihe.

Tiphani Montgomery niwe washinze itorero rya Covered by God Ministry 

Beyonce yiswe umurozikazi uhagarariye abandi
Beyonce yiswe umurozikazi uhagarariye abandi

SOURCE : THE NEW YORK POST

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kimisagara: Umusore waruvuye muri gereza umutima wa kinyamaswa wanze kumuvamo yica umuntu

Menya bimwe mu biteta igitsina cy’umugore kugira impumuro mbi, ubyirinde ubirinde n’abawe