in

Umugore witwa Carly Temple yakoze agashya ubwo yari agiye kubyara atungura ababyaza (AMAFOTO)

Umukobwa witwa Carly Temple w’imyaka 23 utuye mu mujyi wa Jackson  muri leta ya Mississipi  yakoze agashya ubwo yari ku buriri agiye kubyara  atungura ababyaza be n’abandi bagore mu bitaro.

Inkuru dukesha ikinyamakuru The New York Post ivuga ko uyu mugore usanzwe ufite abana 2 ,uyu yari agiye kubyara ari uwa 3 , ngo ubwo yajyanwaga mu cyumba agiye kubyara yahise ahamagaza abasiga ibirungo by’ubwiza abakobwa batangira kubimushyira ngo mu rwego rwo kugaragara neza.

Uyu mukobwa avuga ko yifuzaga ko bamushyiraho ibirungo by’ubwiza by’abakobwa kugirango yitandukanye n’abandi bagore bamara kubyara bagafata amafoto buzuye ibyuya ubona basa nabi , ngo we rero akaba yifuzaga  ko igihe inshuti n’abavandimwe baza gufata ifoto n’umwana yari amaze kubyara aze kuba agaragara neza.

Mbere yo kubyazwa Carly Temple yabanje gushyirwaho ibirungo by'ubwiza
Mbere yo kubyazwa Carly Temple yabanje gushyirwaho ibirungo by’ubwiza

Carly yashakaga ngo kubyara ari gusa neza
Carly yashakaga ngo kubyara ari gusa neza

 

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Menya bimwe mu biteta igitsina cy’umugore kugira impumuro mbi, ubyirinde ubirinde n’abawe

Nyuma yo kugaragara yambaye imyenda y’abagore, Davis D yongeye kugaragara mu yindi myenda yihariye(Ifoto)