in

Kwizera Olivier wabeshye ko agiye hanze hamenyekanye ikipe yasinyiye

Kwizera Olivier umaze igihe mu myitozo ya Kiyovu sport, yagaragaye aganira na perezida w’iyi kipe mu myitozo yo ku wa Kabiri Kiyovu Sports yakoreye ku Mumena, Kwizera we akaba ari naho arimo gukorera imyitozo nyuma yo gusoza amasezerano muri Rayon Sports akaba yaranze kuyongerera.

Amakuru aturuka ku mumena ni uko kugeza magingo aya Kwizera Olivier yamaze kwemera gutereka umukono ku masezerano yo kuzakinira Kiyovu sport mu mwaka w’imikino utaha.

Ati “nk’uko nkunda kubikibwira njye umukinnyi mubara yamaze gusinya, Kwizera ibiganiro byarabaye ndetse biracyakomeje, urebye ni we usigaje gufata icyemezo. ”

Kuri Nsanzimfura Keddy ugifite amasezerano y’imyaka 2 ya APR FC ariko ikaba yaramubwiye ko izamutiza ariko akaba atabikozwa aho we yifuza gusesa amasezerano, bivugwa ko asabwa miliyoni 16 z’amafaranga y’u Rwanda ngo agure aya masezererano.

Uyu mukinnyi n’ubundi wakuriye muri Kiyovu Sports, ari mu biganiro n’iyi kipe ngo arebe ko yakwishyura izo miliyoni na we akayisinyira imyaka 2 ubundi akaba yagaruka mu rugo.

Aho ibiganiro byari bigeze ni uko Kiyovu Sports na yo yiteguye kuba yagarura uyu musore mu rugo ariko na none ikaba yumva miliyoni 16 ari nyinshi ku muntu wari utakibona umwanya wo gukina.

 

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Shakira uherutse kwanga umukinnyi wa Barcelona agiye gufungwa imyaka umunani

Umusore yihaye kujya aryamana n’imirambo none reba ibyamubayeho