in

Shakira uherutse kwanga umukinnyi wa Barcelona agiye gufungwa imyaka umunani

Ubushinjacyaha bwo muri Espagne bwatangaje ko bwafashe icyemezo cyo kugeza mu rukiko ikirego bukurikiranyemo umuhanzikazi Isabel Mebarak Ripoll wamenyekanye cyane nka ‘Shakira’ ku byaha byo kunyereza imisoro ndetse butangaza ko bwifuza ko yahabwa imyaka umunani y’igifungo.

Ubushinjacyaha buvuga ko hagati ya 2012 na 2014, Shakira w’imyaka 45 atigeze yishyura Leta ya Espagne umusoro ku arenga miliyoni 45€ yinjije muri iyo myaka.

Bivugwa ko ibyo uyu mugore yakoze binyuranyije n’amategeko kuko ngo mu 2011 aribwo yagiye gutura muri Espagne nyuma y’uko yinjiye mu rukundo byeruye n’uwahoze ari umugabo, Gerard Pique wari usanzwe uba muri iki gihugu, aho akinira FC Barcelona.

Muri icyo gihe Shakira ngo ntiyigeze atangira gutanga umusoro wa Leta ya Espagne ku mafaranga yinjije ngo kuko yakomeje kwigaragaza nk’ubaruye muri Bahamas aho yari atuye.

Ubushinjacyaha bwakomeje buvuga ko bwegereye Shakira kugira ngo baganire kuri iki kibazo ariko abanyamategeko be bakavuga ko nta kosa yishinja niba babishaka ikibazo bakigeza mu nkiko.

Shakira yavuze ko ibikorwa n’Ubushinjacyaha ari ukuvogera uburenganzira bwe bwite n’ubunyamwuga buke.

Uyu mugore avuga ko yabonye ibyangombwa bya burundu byo gutura muri Espagne mu 2015 kandi ko kuva icyo gihe yishyuye imisoro yose yasabwaga.

Yemeza ko kuva icyo gihe yishyuye imisoro ibarirwa muri miliyoni 17.2 € ku buryo nta mwenda na muto afitiye Leta ya Espagne.

Ubushinjacyaha bwatangaje ko iki kibazo cya Shakira bwakigejeje mu nkiko kandi bwifuza ko mu gihe azaba ahamwe n’ibi byaha byo kunyereza imisoro yahabwa igifungo cy’imyaka umunani.

 

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rayon sport fc yongeye gutegurira abakunzi bayo ibirori bikomeye

Kwizera Olivier wabeshye ko agiye hanze hamenyekanye ikipe yasinyiye