in

Kiliziya Gatolika y’u Rwanda yahagaritse indirimbo z’umuhanzi wamenyekanye muri ‘Nyemerera tugendane’ wavuze ko atemera ibya kiliziya byo gusengera abapfuye ngo urubanza rwabo n’Imana rwihute

Kiliziya Gatolika y’u Rwanda yahagaritse indirimbo z’umuhanzi ndetse akaba n’umuririmbyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Bibiane Manishimwe kuri Radio Maria na Pacis TV.

Bavuga ko uyu muhanzikazi amaze iminsi abwiriza ubutumwa hano hanze ku muyoboboro we wa YouTube, mu gihe ubwo butumwa Kiliziya ibona ko buhabanye n’imyemerere yayo.

Zimwe mu mpamvu zatumye uyu muhanzi ahagarikirwa indirimbo ze, harimo ko atemera:

1.Gusengera abapfuye na purigatori kuko imirimo umuntu yakoze ari yo izamucungura.

2. Ntiyemera kandi abatagatifu kuko avuga ko abitwa ko na bo bategereje urubanza.

3. Ikindi kandi ntiyemera akamaro ka Bikiramariya Yezu avuka ariko ntiyemera ibyo kumwiyambaza.

4. Si ibyo gusa kuko atemera na batisimu y’impinja.

Uyu muhanzikazi yamenyekanye mu ndirimbo zirimo ‘Nyemerera Tugendane’ n’izindi.

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Yahigitse The Rock na Transport: igikomangoma cyahigitse abarimo abakinnyi ba filime bakomeye mu kugira uruhara rwiza

Polisi yataye muri yombi insore sore ebyiri zibaga zitwaje imihoro, imikasi, inzembe n’ibyuma