in

Yahigitse The Rock na Transport: igikomangoma cyahigitse abarimo abakinnyi ba filime bakomeye mu kugira uruhara rwiza

Igikomangoma cya Wales mu Bwami bw’u Bwongereza, William yahigitse abandi bagabo batandukanye b’ibyamamare, yegukana umwanya w’umugabo ufite uruhara rwiza ku Isi.

Ikinyamakuru Metro cyatangaje ko hifashishijwe ishakiro rya Google, William w’imyaka 41 yagiye agaragazwa nk’umugabo mwiza mu bintu.

Prince William [The Duke of Cambridge] yahigitse abandi barimo abakinnyi ba filime i Hollywood barimo Vin Diesel , Jason Statham, Samuel L. Jackson, Dwayne Johnson “The Rock”, umuherwe Jeff Bezos, Michael Jordan wamamaye muri basketball n’abandi.

Uyu mugabo mu 2021 nabwo yari yatowe nk’umugabo ufite uruhara rwiza kurusha abandi ku Isi.

Icyo gihe, yahize abarimo Mike Tyson wamamaye mu iteramakofe, umukinnyi wa fiilime Jason Statham, umuririmbyi Pitbull ndetse na Michael Jordan wamamaye muri basketball.

Abandi bari bashyizwe kuri uru rutonde bari barimo abakinnyi ba filime Dwayne “The Rock” Johnson, Bruce Willis, Vin Diesel na John Travolta. Hariho kandi Floyd Mayweather wamamaye mu mukino w’iteramakofe ndetse na Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Iyo ataba we ntago aba azwi! Davido yavuze umuhanzi watumye aba uwo ari we aka kanya -IFOTO

Kiliziya Gatolika y’u Rwanda yahagaritse indirimbo z’umuhanzi wamenyekanye muri ‘Nyemerera tugendane’ wavuze ko atemera ibya kiliziya byo gusengera abapfuye ngo urubanza rwabo n’Imana rwihute