in

Kigali umuganga ukomoka muri Congo yatawe muri yombi azira ibyo yakoreye umurwayi

Kuri uyu wa 25 Mata urwego rw’ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi umuganga ukorera mu mugi wa Kigali ucyekwaho icyaha cyo gusambanya umurwayi.

Uyu muganga usanzwe ufite ubwenegihugu bwo muri RDCongo, ariko akaba akorera imirimo ye i Kigali,  asanzwe avura indwara z’abagore.

Umuvugizi wa RIB yatangaje ko uyu muganga icyaha yagikoze ubwo yavuraga umurwayi (umudamu) akamukoreraho bimwe mu bikorwa bikorwa mu gukora imibonano mpuzabitsina.

Ibyo bikorwa by’uwo muganga ndetse no kubangamira umurwayi ni bimwe mu bigize icyaha cyo guhohitera no gukoresha undi imibonano mpuzabitsina kugahato.

Ngo uyu muganga si ubwambere abikoze, kuko abamuzi bavuga ko hari undi mukobwa yigize kubikorera ariko we ntiyatanga ikirego, ahitamo kubyihorera.

 

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Diane wabyaranye na Bruce Melodie yakije umuriro yandikira ibaruwa ikakaye Bruce Melodie wihakanye umwana

“Njye nasezeye abafana ba Rayon Sports” Ukuri ku makuru y’abafana 2 ‘abahuriga’ ba Rayon Sports bayiteye umugongo, bakerekeza muri mukeba w’ibihe byose APR FC