in

Diane wabyaranye na Bruce Melodie yakije umuriro yandikira ibaruwa ikakaye Bruce Melodie wihakanye umwana

Mu myaka yashize inkuru yuko umuhanzi Bruce Melodie yabyaranye umwana n’umukobwa witwa Agasaro Diane, yabaye kimomo nubwo uruhande rumwe rwabihakanaga.

Nyuma yuko ibi byabaye nk’ibicecetse, kuri ubu Agasaro Diane abifashijwemo n’umunyamategeko we ME Turahirwa Théogène, bandikiye ibaruwa isaba indezo Bruce Melodie ndetse n’itsinda rya 1:55 am abarizwamo.

Muri iyi baruwa, Agasaro Diane abifashijwemo n’umunyamategeko we, yanditse yibutsa Bruce Melodie inshingano ze nka Papa w’umwana ndetse anamusaba indezo.

Nyuma yuko Agahozo Diane amaze imyaka 9 ariwe umenya buri kimwe cyose cy’umwana, yamubwiye ko ntatagira icyo akora kuri iki kibazo k’indezo, araza kumugeza mu butabera kandi ko Bruce Melodie ariwe uzirengera ikiguzi cyose kizasabwa.

Iyi baruwa ije ikurikira ibiganiro bitandukanye Bruce Melodie yagiye agirana na Agasaro Diane, ariko akanga kubahiriza ibyo bumvikanye.

Ibaruwa yakomezaga igira iti “Mu biganiro mwagiye mugirana mu bihe bitandukanye wananiwe kuzuza inshingano za kibyeyi zo gutanga indezo […] kugeza ubu Agasaro Diane niwe wirya akimara kugira ngo umwana abone ibimutunga, imyambaro, amafaranga y’ishuri no kwivuza.         Tukaba rero tugusaba kubahiriza inshingano zawe mu bwumvikane ku buryo bwihuse bitaba ibyo tukiyambaza inzira y’ubutabera kandi mukaba muzirengera ikiguzi cyose bizatwara kugira ngo ubutabera butangwe. Tubashimiye uko mugiye gukemura iki kibazo mu maguru mashya.”

Ubusanzwe bivugwa ko umwana wa Bruce Melodie na Diane yavutse muri 2015, ubu agize imyaka 9, gusa ngo ntazi n’ikaramu ya Bruce Melodie.

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Menya impamvu ugomba kuyoborwa n’Umwuka Wera mu buzima bwawe bwose

Kigali umuganga ukomoka muri Congo yatawe muri yombi azira ibyo yakoreye umurwayi