in

“Njye nasezeye abafana ba Rayon Sports” Ukuri ku makuru y’abafana 2 ‘abahuriga’ ba Rayon Sports bayiteye umugongo, bakerekeza muri mukeba w’ibihe byose APR FC

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Werurwe 2024, hasakaye amakuru avuga ko abafana bakomeye muri Rayon Sports, bamaze gusezera muri iyi kipe berekeza i Shyorongi gufana APR FC.

Aba bafana ni uwo bita, Sarpong na Nkunda Match ba Rayon Sports baba bayiteye umugongo, bakerekeza muri mukeba w’ibihe byose APR FC.

Mu kiganiro Nkunda Match yagiranye na Isibo FM, we yahakanye aya makuru, avuga ko akiri umufana wa Rayon Sports kandi ko ntaho azajya ayisize.

Naho Sarpong we yeruye atangaza ko yamaze gusezera ku bafana ba Rayon Sports. Ati “Njye nasezeye abafana ba Rayon Sports, ngiye kugenda mbe nitekerezaho, ubu nta kipe ndajyamo.”

Nkunda Match we yatangaje ko akiri umu-Rayon ku mutima no ku mubiri
Sarpong we yatangaje ko yasezeye ku bafana ba Rayon Sports

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kigali umuganga ukomoka muri Congo yatawe muri yombi azira ibyo yakoreye umurwayi

Dj Brianne ugiye kongera kubagwa, yahishuye ko agiye kubatizwa akazajya avuga ibyiza Imana yamukoreye