in

Kigali: Umugabo yafashe abajura bamwibye maze abafungirana mu nzu aho bamukubitiyemo bahita batorokera mu mabati bajya no gufunga umuhanda w’abaturage

Umugabo yabafe abajura bamwibye maze abafungirana mu nzu aho bamukubitiyemo bahita batorokera mu mabati bajya no gufunga umuhanda w’abaturage.

Ibi byabereye mu karere ka Gasabo mu murenge wa Jali ahazwi nko mu Gashyushya aho abasore babiri bafashwe bibye televiziyo ni uko nyiri kwibwa akabafungirana mu nzu ye aho bamukubitiyemo, bakicira mu mabati bakajya gufunga umuhanda.

Ubwo aba basore basohokaga muri iyo nzo batangiye kwigaragambya maze bafunga umuhanda ari nako bamenaguraga amacupa bakuye mu kabari kari hafi aho.

Nyuma yo gukomeza guteza umutekano muke, Polisi y’umurenge wa Jalo yaje kubafata ibajyana kubafunga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Jali, Olive yemereye B Plus dukesha iyi nkuru ko izi nsoresore zatawe muri yombi.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibisambo akabyo kashobotse: Gatsibo umugabo ukekwaho kwiba yapfuye urupfu rubi

Ibaze kwibwa moto ugasubizwa inyuma, abajura batatu bibye moto maze bayigira inyuma kugira ngo bazayigurishe nta muntu ubirabutswe