in

Ibaze kwibwa moto ugasubizwa inyuma, abajura batatu bibye moto maze bayigira inyuma kugira ngo bazayigurishe nta muntu ubirabutswe

Ibaze kwibwa moto ugasubizwa inyuma, abajura batatu bibye moto maze bayigira inyuma kugira ngo bazayigurishe nta muntu ubirabutswe

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano n’abaturage mu Karere ka Musanze, yafashe abagabo batatu bacyekwaho kwiba no gusenya moto bagamije kugurisha ibyuma byayo.

Bafatanywe ibyuma bya moto ifite nimero RE 466 X mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki ya 14 Gicurasi, mu mudugudu wa Nyamuremure, akagari ka Kigombe mu murenge wa Muhoza.

Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, yavuze ko kugira ngo bafatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’uwibwe moto.

Mu iperereza ryakozwe haje gufatwa abagabo batatu, mu gitondo cyo ku Cyumweru, nyuma y’uko abapolisi babasatse bakabasangana umufuka wari ubitsemo ibyuma bya moto yibwe.

Bamaze gufatwa biyemereye ko ari bo bayibye babifashijwemo n’umwe muri bo, wari usanzwe ari umuzamu wo mu rugo rwibwemo iyo moto.

Abafashwe uko ari batatu bashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Muhoza kugira ngo hakomeze iperereza, moto isubizwa nyirayo.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kigali: Umugabo yafashe abajura bamwibye maze abafungirana mu nzu aho bamukubitiyemo bahita batorokera mu mabati bajya no gufunga umuhanda w’abaturage

‘Abakobwa baragowe pe! Ubugabo bwafashe umurego bw’umuhanzi Sat-B bukomeje gutera abantu ubwoba kubera ubunini n’uburebure bufite (IFOTO)