in

Ibisambo akabyo kashobotse: Gatsibo umugabo ukekwaho kwiba yapfuye urupfu rubi

Mu karere ka Gatsibo mu murenge wa Ngarama, haravugwa inkuru y’umugabo witwa Mukunzi Daniel w’imyaka 25, wakubiswe n’abaturage kugeza apfuye nyuma yo gukekwaho kwiba ibitoki.

Mu ijoro rya tariki 12 Gicurasi 2023, nibwo abagabo 2 basanzwe barinda urutoki ruherereye mu mudugudu wa Rukiri, akagari ka Bukomane, bafatanye ibitoki 6 uyu Daniel.

Ubwo bahise batabaza Mudugudu ndetse na Mutekano ariko ntibabatabara bituma bafata icyemezo cyo kwihanira, bakubita uyu mugabo bimuviramo urupfu.

Umurambo w’uyu nyakwigendera wahise ujyanwa mu Bitaro bya Ngarama kugira ngo ukorerwe isuzuma, gusa aba bagabo babiri bikekwa gukubita nyakwigendera bahise batabwa muri yombi, hatangira gukorwa iperereza.

 

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyishimo byayo byajemo agatotsi: Ikipe ya FC Barcelona ikomeje gutakaza abantu bingenzi

Kigali: Umugabo yafashe abajura bamwibye maze abafungirana mu nzu aho bamukubitiyemo bahita batorokera mu mabati bajya no gufunga umuhanda w’abaturage