YEGOB.RW iherutse kubatangariza umukobwa wandagaje umusore  byavugaga ko yamusabye ko baryamana,maze umukobwa akamwangira burundu kugeza ubwo byageze aho uyu mukobwa ananirwa kumwihanganira akabishyira ku karubanda ,ndetse amukurikiza ibitutsi byinshi .Kuri ubu YEGOB yamenye amakuru y’imvaho n’ukuntu uyu musore yarasanzwe ashukisha abakobwa akazi kugira baryamane.
Amakuru dufite nuko uyu musore ngo yabanje gusaba urukundo ,nyuma arwimwe ariko akemererwa ko yagirwa ishuti bisanzwe ngo ntabwo yabyanze,gusa kuko yifuzaga bikomeye ko yageza uyu mukobwa mu buriri,ngo yaje kumubeshya ko yamuboneye akazi.
gusa ngo amusaba ko yamusanga iwe aho atuye kugira ngo babivuganeho neza,nyamukobwa ngo yashidutse i wabo shishi itabona maze asanga umusore nuko umusore aba atomboye uko yasaba ibyari bimushishikaje gusa ngo bizakurangira atunguwe no guhakanirwa.
Uku guhakana k’uyu mukobwa byamushwanishije n’uyu musore kugeza ubwo avuye aho igicuku kinishye ndetse atabonye n’akazi kari kamujyanye ahubwo asabwe ibyo atateganyaga.
ibi byaramubabaje maze ahita abyandika ku rubuga nkoranyambaga,aho abandi bakobwa bahise bamushimira ko nabo yabagaraguje agati ababeshya ko abafitiye akazi.Nk’iki menyetso cy’uko uyu musore atari abikoze bwa mbere ariko kandi amakuru dufite n’uko yutwaza asanzwe afite maze agahinda mu bakobwa b’ikigali ashaka kwimara irari. nk’uko abandi babiri  twashatse kudatangaza amazina yabo nk’undi wese muri iyi nkuru nabo  bahise biruhutsa
Dore amwe mu magambo akomeye uyu musore yabwiwe n’umwe mu bakobwa yahabiyeho
Comment:mubanze mushake numuhungu mumenye ukuri neza