Ikipe ya Rayon Sports yamaze gusezerera abakinnyi bane, barimo Kanamugire Moses na Ramires wari uyimazemo umwaka gusa.
Mu bakinnyi 4 basezerewe, harimo Kanamugire Moses wakinaga inyuma ku ruhande rw’ibumoso, Mugenzi Cedrick ’Ramires’, baguze muri Gicumbi FC mu mwaka ushize, Ndacyayisenga Alexis na Musoni Theophile wari umuzamu wa gatatu inyuma ya kapiteni Bakame na Bashunga Abuba.
Kanamugire Moses yari amaze imyaka itatu mu ikipe ya Rayon Sports, aho ndetse mu mwaka ushize w’imikino, ubwo iyi kipe yatozwaga na Ivan Minnaert, yari yatangwajwe mu bakinnyi 5 basezerewe, aza kongera guhabwa amahirwe n’umutoza Masudi Djuma.
Kimwe n’aba bandi, bose bari bagifite amasezerano y’umwaka umwe mu ikipe ya Rayon Sports, ariko bamaze kurekurwa kubera kubura umwanya wo gukina kugira ngo bajye gushaka ahandi bakina.