in , ,

Ikipe ya Rayon sport ikomeje gucisha umweyo mu bakinnyi bayo bakomeye

Abakinnyi ba Rayon sport

Ikipe ya Rayon Sports yamaze gusezerera abakinnyi bane, barimo Kanamugire Moses na Ramires wari uyimazemo umwaka gusa.

Mu bakinnyi 4 basezerewe, harimo Kanamugire Moses wakinaga inyuma ku ruhande rw’ibumoso, Mugenzi Cedrick ’Ramires’, baguze muri Gicumbi FC mu mwaka ushize, Ndacyayisenga Alexis na Musoni Theophile wari umuzamu wa gatatu inyuma ya kapiteni Bakame na Bashunga Abuba.

Kanamugire Moses yari amaze imyaka itatu mu ikipe ya Rayon Sports, aho ndetse mu mwaka ushize w’imikino, ubwo iyi kipe yatozwaga na Ivan Minnaert, yari yatangwajwe mu bakinnyi 5 basezerewe, aza kongera guhabwa amahirwe n’umutoza Masudi Djuma.

Kimwe n’aba bandi, bose bari bagifite amasezerano y’umwaka umwe mu ikipe ya Rayon Sports, ariko bamaze kurekurwa kubera kubura umwanya wo gukina kugira ngo bajye gushaka ahandi bakina.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

KIGALI: Nguku uko umusore washukishaga abakobwa akazi kugira aryamane nabo yandagajwe

AMAFOTO: Irebere uburanga bw’ umukobwa wigaruriye Kavuyo nyuma ya Miss Bahati