Byari bizwi neza ko ku italiki ya 1/9/2016 hari bube ubwirakabiri ,buri bwibande muri Africa yo hagati,Ibi ni nabyo biri mu kirere cy’U Rwanda aka kanya saa 10h:00.
Dr Phenias Nkundabakura wigisha ubugenge muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ryigiha uburezi yatangaje  ko, ubu bwirakabiri buragaragara neza hakoreshejwe amataratara yabugenewe cyangwa ubundi buryo bwizewe, murabona agace gato kiburengerazuba bw’izuba gatangiye gukingirizwa n’igice cy’ukwezi.
Ubwirakabiri bw’izuba bubaho iyo ukwezi kugenda hagati y’izuba n’isi, kugataangira imirasire y’izuba bityo hakagaragara igicucu cy’ukwezi.
Abanyarwanda ba kera bavugaga ko mu gihe cy’ubwirakabiri izuba n’ukwezi biba bikundana bikajya kuganirira ahiherereye mu mwijima.
Birabujijwe kureba mu zuba utambaye amadarubindi yabugenewe
Izuba ni ikintu gifite ubushyuhe n’urumuri rwinshi. Ryohereza imirasire igera kuri 40% by’urumuri rugaragara; 58% by’imirasire ya Infrared  na 2% by’imirasire ya Ultra Vioret(UV).  Imirasire ya UV n’iya Infrared ntabwo igaragara kumaso y’abantu ariko ikaba igira ingaruka mbi cyane ku maso kuko yangiza imboni bikakuviramo guhuma.