in ,

Kigali : Monaco Cafe yabateguriye ahantu heza ho gusohokera n’umuryango wawe

Ni kenshi abantu batandukanye bajya bashaka aho batemberera n’inshuti zabo ugasanga barahabuze kuko akenshi usanga ntacyo kunywa cyangwa icyo kurya kiza gihari, Monaco cafe yaje ari igisubizo kuri wowe, inshuti yawe n’umuryango wawe, kuko ibafitiye umugati mwiza wa cake, aga kawa keza, ahantu heza ho kuganirira n’ishuti zawe ndetse n’aho abana bato bakwidagadurira.

 

Iyo uhageze uhasanga imyanya myiza iba iteguye neza, ni ahantu hanini hisanzuye, heza kuhaganirira n’inshuti ya we cyane cyane musohotse nko muri weekend mufata aga kawa n’umugati utagira uko usa.

Aha hantu kandi niho bigaragara ko abantu benshi basigaye bajya gufatira akaruhuko, haba ku manywa cyangwa nimugoroba.

Hari umugati w’akataraboneka ahandi

Aha hantu kandi hafite umwihariko waho, wo kuba hari icyo kunywa utasanga ahandi, kuko byaba ibinyobwa byoroshye n’agasembuye, byose urabihasanga.

Hari ibinyobwa by’amoko yose

Hari kandi n’uburyo bwiza bateguriye abana, kuko hari ahantu heza ho gukinira udukino tw’abana bato.

Hari n’aho abana bidagadurira bigatuma bahora bikundira ababyeyi babo kuko babahitiramo ibyiza gusa

ibi byiza ntago biri kure kuko ni mu nyubako Nshansha ya T2000 muri etage ya mbere. ukinjira ukomeza imbere ntaho uhagaze. Iyo uhageze wakirwa neza mu buryo utasanga ahandi, maze bakaguha ibyicaro byiza, ukaganira n’inshuti zawe mutuje.

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Safi Madiba yavuze ukuri kubyo kuba yarakubitwaga na Nizzo

Lionel Messi yatangaje amakipe abiri ya mbere ateye ubwoba kurusha ayandi ku isi